Umuraperikazi Young Grace wari umaze iminsi atagara cyane mu bikorwa bya muzika, yahishuye ko ahugijwe no kuba atwite umwana we w’imfura.

Abayizera Marie Grace uzwi nka ‘Young Grace’ mu muziki n’umwe mu bahanzi Nyarwanda batajya biburira, bahora udushya ndetse n’impamvu ibahoza mu itangazamakuru.

Kuri ubu uyu mukobwa yahishuye ibyishimo bikomeye afite by’uko atwite umwana we w’imfura yitegura kwibaruka mu minsi iri mbere.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram buherekeje amashusho y’umwana uri kubyina munda, yagize ati “Ndi kunyura mu bihe bidasanzwe buri mugore wese abategereje mu buzima bwe. Oh ! Ubu inda yanjye irizihiwe nk’umutima wanjye.”

Ku itariki ya 19 Nzeri 2018 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 25 y’amavuko, nibwo
uyu muraperikazi yambitswe impeta y’urukundo n’umusore bakundana witwa Rwabuhihi Hubert bakunze kwita ‘Pique’ ukina mu ikipe y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya kabiri, binacyekwa ko ariwe se w’uyu mwana atwite.


Aba bombi bamaze igihe bari mu rukundo.


Young Grace yambikwa impeta n’umukunzi we Pique.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)