Abayizera Grace [Young Grace] witegura kwibaruka imfura yamaze gukora indirimbo yaririmbiye uyu mwana we yise akazina ka Diamante.

Kugeza ubu nta gihe nyir’izina kizwi gisigaye ngo uyu mukobwa abyare, gusa benshi mu nshuti ze za hafi zivuga ko akuriwe dore ko anaherutse gukorerwa ibirori bya ‘Baby Shower’ bimaze kumenyerwa mu Rwanda muri iyi minsi bakorera umugore utwite.

Young Grace aritegura kwibaruka imfura

Abicishije kurubuga rwa Instagram uyu muhanzikazi yasangije abakunze be agace gato kiyi ndirimbo aho aririmba avuga ko afite amatsiko yokubona uwo mwana niba ari umuhungu cyangwa umukobwa, akaba asaba Imana kumurinda.

”Ndumva mfite amatsiko yo kongera kukubona, ndumva mfite amatsiko yo kumenya uwo uri we, niba uri agahungu cyangwa agakobwa nsaba Imana ngo izakwiteho, iguhe urukundo no gukunda bimwe by’ukuri, iguhe umugabo wubaha na we akakubaha, niba uri umuhungu nsaba Imana ngo izakwiteho iguhe ubutwari uzagukenera uzamwiteho, niba uri umukobwa ntuzababaze umukunzi ntuzameneke umutima izakurinde abanzi, vayo ni cyo gihe.”

Young Grace na Mama we

Young Grace ari mumyiteguro yo kubyara imfura ye n’umukunzi we bamaze igihe bakundana, Rwabuhihi Hubert akaba umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Muri Werurwe ni bwo inkuru y’uko uyu muraperikazi atwite yamenyekanye, ni bintu atigeze ahisha ahubwo yavugaga ko atewe ishema na byo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)