Zaba Missed Call ni umusore w’umunyarwenya umaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakoresha imbugankoranyambaga mu Rwanda.

Ubusanzwe amazina yiswe n’ababyeyi ni Niyonkuru Clinton ntagihe kinini amaze mu mwuga wo gusetsa ariko abona abantu benshi bamaze gukunda impano ye.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Ibyamamare.com, yavuze ko yatangiye gusetsa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kabiri uyu mwaka.

Zaba Missed Call avugako yinjijwe muri Comedy n’umunyarwenya Kibonke Clapton na Rutura wamuhaye amahirwe yo kugaragara mu gitaramo cyo gusetsa cya Seka Live cyabaye kunshuro ya Kane hano mu Rwanda.

Uyu musore ahamyako aterwa imbaraga cyane n’abantu bamugaragariza ko bakunda ibyo akora, akunze gukora utu video duto dusetsa akadushyira kumbuga nkoranyambaga ari naho abantu benshi bamubwirirako ibyo akora ashoboye.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)