Zahara Bulelwa uri mu bahanzi bakomeye muri Africa y’Epfo yongeye gutumirwa mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction ku busabe bw’abakunzi be.

Kuri iyi nshuro ubwo hazaba hizihizwa imyaka ine ibi bitaramo bimaze bitangiye, Zahara azafatanya n’umunya-Kenya, Nyanshinski ndetse na Amalon umaze kwigaruri imitima ya benshi mubakunzi ba muzika Nyarwanda.

Zahara ubusanzwe witwa Bulelwa Mkutukana. Benshi bamumenye mu ndirimbo yise "Loliwe", ni ku nshuro ya kabiri atumiwe muri ibi bitaramo ngaruka kwezi. Yaherukaga gutumirwa muri Gicurasi umwaka ushize, icyo gihe yarishimiwe bikomeye amarangamutima amubana menshi kugeza ubwo yaririye ku rubyiniro.

Igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine ya Kigali Jazz Junction giteganyijwe kuba tariki 31 Gicurasi 2019, kikazabera muri KCEV ahazwi nka Camp Kigali.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo kwinjira bizaba ari 10,000Frw mu myanya isanzwe, 20,000Frw muri VIP na 30,000Frw muri VVIP. Ibi biciro ni ku bantu bazagura amatike mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera.

Ku bazagurira amatike ku muryango bazishyura 15,000Frw, 30,000Frw na 40,000Frw. Wifuza kugura itike mbere waca kuri uru rubuga www.rgtickets.com cyangwa ugahamagara kuri 0787608673.


Urupapuro rwamamaza iki gitaramo.

Zahara ubwo aheruka gutaramira i Kigali yeretswe urukundo rukomeye.

Nyanshiski nawe yitezwe muri iki gitaramo.

Amalon n’ubwa mbere atumiwe muri ibi bitaramo bya Kigali Jazz Juntion.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)