Zahara Bulelwa uri mu bahanzi bakomeye muri Africa y’Epfo, Nyanshiski ukomoka muri Kenya na Amalon uri mu bagezweho cyane mu Rwanda nibo bazaririmba mu gitaramo ngaruka kwezi cya Kigali Jazz Junction. Mu kiganiro n’itangazamakuru bateguje abakunzi babo kuzabataramira bakanyurwa.

Kigali Jazz Junction n’ibitaramo ngaruka kwezi bitegurwa na RG-Consult, bikaba bimaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba muzika y’umwimerere.
Ibi bitaramo biba buri wa gatanu wanyuma w’ukwezi, kuri iyi nshuro byahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka ine bimaze bitangijwe mu mujyi wa Kigali.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2019 nibwo kuri Parkinn Hotel mu Kiyovu habereye ikiganiro n’abanyamakuru maze aba bahanzi basobanura uko biteguye.

Zahara waherukaga gutumirwa muri ibi bitaramo umwaka ushize, yongeye kugaruka kubusabe bw’abakunzi be. Muri iki kiganiro yashimiye Abanyarwanda ku bw’urukundo bamugaragarije, abizeza kwongera kubataramira bakanyurwa.

Yagize ati “Abanyarwanda baranyishimiye barabinyereka nanjye icyo mbijeje ni uko nishimiye kugaruka mu Rwanda abazaza mu gitaramo mfite byinshi byo kubabwira ndetse no kubataramira bihagije ku buryo bazongera bakishima tukabyina nkuko twabikoze ubushize".

Nyashinski ubusanzwe witwa Nyamari Ongegu, we yabwiye itangazamakuru ko nubwo ari ubwambere agiye gutaramira mu Rwanda yiteguye kuzakora iyo bwabaga agashimisha abazitabira iki gitaramo.

Umunyarwanda Amalon Ukunzwe hano mu Rwanda Mu ndirimbo nka Derila,Byakubaho, ubwo yahabwaga ijambo yagize ati “ndashimira cyane Rg Consult yatekereje kuntumira kuza gutamira abanyarwanda ndi kumwe na bahanzi bakomeye nka Zahara ,ndizeza abanyarwanda ko amahirwe nahawe nzayakoresha uko bigomba nkereka ko impano yanjye ikomeye”.

Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019, kikazabera muri KCEV ahazwi nka Camp Kigali.

Kwinjira bizaba ari 10,000Frw mu myanya isanzwe, 20,000Frw muri VIP na 30,000Frw muri VVIP. Ibi biciro ni ku bantu bazagura amatike mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera.

Iki kiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru batanduknye b’imyidagaduro.


Urupapuro rwamamaza iki gitaramo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)