Abantu bagera kuri 27 bamaze kwicwa n’umuti wica udukoko bahawe n’umuhanuzi akaba na pasiteri wabasabye kuwunywa kugira ngo wirukane abadayimoni babarimo.

Uyu mupasiteri utavuzwe igihugu akomokamo amaze guhitana abantu 27 mu gihe abarenga 18 bamerewe nabi nkuko ikinyamakuru Zambia Observer kibitangaza.

Pasiteri yahaye abakristu be umuti wica udukoko

Aba bantu banyoye uyu muti wica udukoko kuwa 21 Mata 2019,ubwo bari baje mu rusengero gushaka Imana,babwirwa na pasiteri ko bakwiriye kunywa umuti wica udukoko wo kubafasha kwirukana satani bawunywa bihuta ubamerera nabi.

Uyu muhanuzi yahaye aba bayoboke be uyu muti wica udukoko,ababwira ko niba bashaka Imana mu buzima bwabo bagomba kuwunywa kugira ngo wirukane abadayimoni mu mibiri yabo.

Ikibabaje kurusha ibindi ni uko mu banyoye uyu muti ukabahitana,harimo abaganga 2 n’abarimu bane.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)