Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 15 Muatarama 2019, abarwanyi bivugwako ari aba Al Shabab bagabye igitero kuri Hotel iherere mu mujyi wa Nairobi mugihugu cya Kenya gihitana abantu benshi bataramenyekana umubare.

Ibi byakozwe hifashishijwe ibisasu byari biteze mu modoka, aba barwanyi barashe abantu bose basohokaga muri imwe muri Hotel iherereye muri uyu mujyi.

Amakuru ava muri Kenya avuga ko abarwanyi ba Al Shabab bakiri mu mihanda yegereye Hotel ya Dusit D2 iri ahitwa Riverside Drive area.

Polisi ya Kenya yasabye abaturage baturiye aho kiriya gitero cyabereye kuba bahavuye kandi imihanda yose iherekeza ikaba ifunze kugeza igihe ibintu biri busubirire mu buryo.

Al Shabab yatangiye kubaba ibitero bikomeye muri Kenya guhera muri 2015. Muri uwo mwaka yagabye igitero kuri Kaminuza ya Garissa yica abanyeshuri n’abakozi benshi biriya Kaminuza.

Uko igitero cyakozwe

The Daily Nation ivuga ko abarwanyi ba Al Shaabab baje mu mudoko ifite ikiyiranga cya KCN 340E. Imbere yabo ngo hari indi yari ibabanjirije.

Ngo baje bihuta banjira mu irembo ry’iriya Hoteli ku ngufu barasa abayirinda bityo babasha kwinjira.

Bahise bakomeza bagera imbere mu kigo kizengurutse Hotel Dusit D2 bava mu modoka zabo ubundi baha inkongi izari ziparitse aho hafi.

Bamaze kuzitwika bahise baboneza imbere muri Hotel isanzwe ibamo ibiro bikorerwa n’ibigo byinshi.

Bamwe mu bakora muri biriya biro barashwe bikomeye ubwo bashakaga guhunga ariko imibare y’abapfuye ntiratangazwa.

Imodoka bariya barwanyi bajemo ngo yafashwe n’ishami rya Police rishinzwe kuburizamo ibisasu no gukoma imbere ibitero by’iterabwoba ryitwa The iBomb and Hazardous Disposal Unit.

Ubu Police iri kugerageza kumenya aho bamwe mu barwanyi bakihishe n’ahandi muri kiriya kigo kandi ngo bafite ikarita nini yerekana ibyumba byose by’iriya Hotel iri muri hoteli nini ziri Nairobi.

Batatu mu bakomeretse bikomeye bajyanywe mu bitaro bya Kaminuza bya Aga Khan biri Nairobi

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)