Ali Saleh Kiba wamamaye mu muziki nka Alikiba ari mu gahinda ko gupfusha se umubyara witabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Se wa Alikiba wari ugeze mu za bukuru, ntabwo yakundaga kugaragara mu itangazamakuru nk’abandi babyeyi b’ibyamamare,ibi byaje no gutuma hari abashinja uyu muhanzi kuba yaramutereranye nubwo bitari byo.

Uyu mubyeyi wa Alikiba yaguye mu bitaro bya Muhimbili mu Mujyi wa Dar es Salaam, ari naho yari amaze igihe yivuriza nk’uko bitangazwa na Bongo5. Ikiriyo kikaba kiri kubera mu rugo rwe ahitwa Kariakoo, mu Mujyi wa Dar es Salaam.


Se wa Alikiba yitaye Imana.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)