Imwe mu mijyi itandukanye yo ku isi igiye irimo ibibumbano byakozwe n’abanyabugeni kabuhariwe aho ibi bibumbano bikurura bamukerarugendo batari bacye bitewe n’ubuhanga biba byarakoranywe. Hari n’abatabasha kwihangana bigatuma bafata amafoto y’urwibutso.

Urubuga rwa Go.social rwashyize hanze amwe mu mafoto yakunzwe n’abantu batari bacye nyuma yuko banyiri kwifotozanya n’ibibumbano bayashyiriye ku mbuga nkoranyambaga zabo berekana ubuhanga budasanzwe ibi bishushanyo byakozwemo.

Banyiri gufata amafoto bakaba barasanishaga nicyo umunyabugeni yashakaga kwerekana cyangwa kwigisha abazabona icyo kibumbano.

Dore amwe mu mafoto abantu bakunze nyuma yaho banyirayo bifotoranyije n’ibibumbano

Uyu ni Aarno Mugisha, umusore w’umunyarwanda umaze kwamamara mu bijyanye no kwerekana imideli no kugorora umubiri (Body Builder)
Uyu mugore wifotoreje kuri iki kibumbano aturuka mu gihugu cya Canada.
Uyu mugabo yifotoje ari guhereza icyo kunywa ikibumbano mu kwerekana ibihe byiza yagiranye nacyo
Iki kibumbano nacyo bacyifotorejeho berekana uburyo cyafashe umuntu mu ijosi
Iki kibumbano giherereye muri imwe muri pariki yo mu gihugu cy’Uburusiya. Bafotoye umwana ari kugerageza ku kibyinisha
Uyu munyamerika we yifotoreje ku kibumbano yerekana uburyo cyamukoze mu mazuru
Iki gishushanyo cyerekana umugabo yashyize hasi briefcase akuramo ingofero, ahuza urugwiro n’umugore. uwifotorejeho, yerekanye agiye kwiterurira ya briefcase

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)