Mu ijoro ryakeye, inkongi y’umuriro yibasiye inzu zo mu gace ka Nsangayo mu kagari ka Bujjumba ho mu kirwa cya Buggala kiri mu karere ka Kalangala.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu muri Nsangayo hibasiwe n’inkongi y’umuriro hangirika imitungo ibarirwa muri miliyoni 50 z’Amashilingi ya Uganda.

Police ya Uganda yagerageje kuhagerera igihe ariko nta bikoresho yari ifite byatuma amazu yari yafatiwe rimwe azima kuko bahageze bafite imodoka ya kizimyamoto imwe.

Nubwo bagerageje kuzimya, ntiborohewe n’imyubakire y’aka gace kuko amazu yegeranye cyane kandi akaba yubatse mu mbaho gusa.

Umuyobozi wa police mu gace ka Kalangala, Ivan Tenywa yabwiye Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko nta muntu numwe wahutajwe n’iyi nkongi kuko ababyey bagerageje gutabarira abana babo ku gihe.

Tenywa yongeyeho ati, “Icyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro ntikiramenyekana, bishoboka ko ari umuntu wataye hasi itabi atabishaka, cyangwa amakara yo ku mbabura abantu bashobora kuba basize yaka bakigira kunywa inzoga ku tubari turi hafi aho”

Kalangala ni kamwe mu duce two muri Uganda, usanga dufite utubari twinshi ku buryo abantu baturutse impande zose baza kuhanywera bagakesha.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)