Umuhanzikazi Ariana Grande ni umukobwa ukomoka mu gihugu cy’ubutariyani ariko ukorera umuziki akanaba muri leta zunze ubumwe z’america yemeje i tariki azashyiriraho Album ye hanze,Album izaba yitwa "Thank You,Next"


Uyu muhanzikazi yatangaje iyi tariki ubwo yaashyiraga hanze urutonde ruzaba rugize indirimbo ziri kuri iyi album Album Cover kuri uyu wa 3,"Thank You,Next" ni album izamurikwa tariki ya 8 Gashyantare 2019 ndetse ikazaba ije ikurikira iyitwa "Sweetner" Ariana Grande aheruka gushyira hanze.
[ ]
Dore urutonde rw’indirimbo 12 zose zizaba zigize iyi Album

1.Imagine 2.Needy 3.Nasa 4.Bloodline 5.Fakesmile 6.Bad Idea 7.Make up 8.Ghostin
9.In my Head 10.7Rings 11.Thank You,Next 12.Break up with your girlfriend,Am Bored,izi zose zikazaba zimurikwa tariki ya 8 Gashyantare 2019.


Iyi ndirimbo ya 12 yitwa "Break Up with your girlfriend,Am bored" ngo akaba ari indirimbo agomba gushyira hanze vuba aha kandi ngo akaba yizera ko ari imwe mu ndirimbo ze zigomba kuzakundwa cyane nyuma y’iyitwa 7rings yakanyujijeho cyane n’iyi saha ikaba ari imwe mu ndirimbo ze zikunzwe n’abatari bake kw’isi yose nkuko yabitangarije ikinyamakuru the Gaudian.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)