Abakobwa babiri mu bavugwaga ko basambanyijwe ku ngufu n’umuhanzi R.Kelly batarageza imyaka imyaka y’ubukure, ubwo bari mu kiganiro kuri televiziyo bisubiye bavuga ko ari ibinyoma byacuzwe n’ababyeyi babo kugirango bahabwe amafaranga.

Ubwo aba bakobwa babiri aribo Azriel Clary w’imyaka 21 na Joycelyn Savage ufite 23 bari mu kiganiro kuri televiziyo yitwa CBS, uyu witwa Clary yaraturitse ararira maze ahishura ko se ariwe wamutegetse kubeshya ko yafashwe ku ngufu na R. Kelly kugira ngo babone amafaranga.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko ababyeyi bamuhatiye gukorana amashusho y’ubusambanyi na R.Kelly ubwo yari afite imyaka 17, kugira ngo bazamwubikeho urusyo. Yanavuze ko hari igihe ababyeyi bari bagiye gushyira hanze amafoto ye na R.Kelly bambaye ubusa, kugeza ubwo uyu muhanzi yabahonze ibihumbi by’amadorali.

Ababyeyi bose nyuma yo gutamazwa n’abana babo bahakanye bivuye inyuma ibyo gushakira indonke ku bana babo ndetse bavuga nta n’urupfumuye bigeze bahabwa na
R. Kelly.

Uyu muhanzi nawe mu kiganiro yari aherutse kugirana n’iyi televiziyo kuwa Gatatu w’iki cyumweru, mu marira menshi n’umujinya yahakaniye umunyamakuru ibyo ashinjwa avuga ko hari abantu babyihishe inyuma ariko ntiyahita atangaza abaribo.


Azriel Clary w’imyaka 21 yaraturitse ararira kuri televiziyo maze ahishura abari inyuma y’ibi birego bishinjwa R.Kelly.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)