Barack Obama wahoze ari perezida wa Amerika n’umuryango we kuwa 20 Ukuboza 2018 bifatanyije n’abana barwaye n’umuryango wabo mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli n’Ubunani .

Yabagemuriye, amafunguro,imyambaro n’ibindi abarwayi bakenera mu buzima bwa burimunsi.

Obama yagaragaye yambaye akagofero mu mutwe abana bakunda kwambara ku munsi wa Noheli ndetse n’umuryango we babikoreye mu Bitaro by’abana Washington DC Childrens National Medical Center.

Barack Obama ni umwe mu ba Perezida bakunzwe ndetse basabana n’abaturage . Usanga akunda kwicisha bugufi ku rwego rurenze, kuburyo abenshi bakunda kumufataho icyitegererezo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)