Mu ijoro ryo kuwa 23 Kamena 2019 nibwo muri Amerika mu Mujyi wa Los Angeles ahitwa Microsoft Theatre habereye umuhango wo gutanga ibihembo bya BET ku nshuro ya 19.

Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye barimo Rihana, P Diddy, Cardi B n’umugabo we Offset, DJ Khaled, John Legend n’abandi batandukanye bahawe umwanya bagataramira abari aho.

Mu bihembo byatanzwe, bimwe byagiye byisubizwa n’abari babitwaye mu mwaka ushize. Beyoncé yakomeje kuba umuhanzikazi witwaye neza mu njyana ya R&B na Pop ; Bruno Mars na we akomeza kuyobora mu bagabo, Cardi B atorwa nk’uwahize abagore bakora Hip Hop ; itsinda ry’abaraperi rya Migos na ryo ryatowe nk’iriri ku isonga.

Umuraperi Ermias Davidson Asghedom wari uzwi nka Nipsey Hussle, yahawe igihembo cy’umuraperi w’umwaka n’icy’uwakoze ibikorwa bya kimuntu.

Ibihembo bye byafashwe n’abo mu muryango we barimo nyirakuru, abana be n’uwari umukunzi we, Lauren London.

Childish Gambino yegukanye igihembo cy’indirimbo ifite amashusho meza abikesha “This America” inagaragaramo umubyinnyi w’Umunyarwandakazi, Sherrie Silver.

Umunya-Nigeria Burna Boy wigaragaje cyane muri uyu mwaka yegukanye igihembo cy’umuhanzi utari uwo muri Amerika wahize abandi, mu mwaka ushize iki gihembo cyari cyatwawe na Davido.

Urutonde rw’abegukanye ibihembo :

— Best female R&B/pop artist : Beyoncé
— Best male R&B/pop artist : Bruno Mars
— Best female hip-hop artist : Cardi B
— Best male hip-hop artist : Nipsey Hussle
— Video of the year : Childish Gambino, “This Is America”
— Best new artist : Lil Baby
— Best group : Migos
— Best collaboration : Travis Scott featuring Drake, “Sicko Mode”
— Album of the year : Cardi B, “Invasion of Privacy”
— Viewers’ choice award : Ella Mai, “Trip”
— Lifetime achievement award : Mary J. Blige
— Humanitarian award : Nipsey Hussle
— Ultimate icon award : Tyler Perry
— Dr. Bobby Jones best gospel/inspirational award : Snoop Dogg featuring Rance Allen, “Blessing Me Again”
— Best actress : Regina King
— Best actor : Michael B. Jordan
— Best movie : “Black lansman”
— Youngstars award : Marsai Martin
— Sportswoman of the year : Serena Williams
— Sportsman of the year : Stephen Curry
— BET HER award : H.E.R., “Hard Place”
— Video director of the year : Karena Evans
— Best international act : Burna Boy (Nigeria)
— Best new international act : Sho Madjozi (South Africa)


Itsinda rya Amigos niryo riyoboye ayandi muri Amerika.

Cardi B yaririmbye muri ibi biroro.

T.I mbere yo gushyikiriza umuryango wa Nepsey Hussle award ya nyakwigendera.

Abo mu muryango wa Nepsey.

Cardi B yongeye kuba umuhanzikazi mwiza mu njyana ya Hip Hop.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)