Nyuma yuko akomeje kuregwa no gushinjwa ibyaha bitandukanye birimo ihohoterwa rikorerwa abagore ndetse n’irindi iryo ariryo ryose, Umuhanzi Koffi Olomide yahagarikiwe ibitaramo bitandukanye yagombaga gukorer I Cap na Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Mu nkuru dukesha Jeune Afrique ivuga ko ibigo bibiri birwanya ihohoterwa rikorerwa abagore byatanze ubusabe kuwa Mbere bivuga ngo ‘Mwiha ikaze Koffi Olomidé. Mudufashe guhagarika ihohoterwa rikorerwa abagore’.

Koffi Olomidé wagombaga gukorera igitaramo i Johannesburg kuwa 28 Kamena muri Gallagher Convention Centre, na Cap, kuwa 29 Kamena muri Shimmy Beach Club, kugeza ubu ubuyobozi bwatangaje ko bwamaze gukuraho ibi bitaramo ku mugaragaro, Ubusabe bwo guhagarika ibitaramo bwahawe ba nyiri ibikorwa byari kuberamo ndetse na Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Afurika y’Epfo, Hari aho bwagiraga buti “Twebwe abasinye kuri ubu busabe, turasaba Minisiteri kubuza Koffi Olomidé, kwinjira ku butaka bwa Afurika y’Epfo”.

Tubibutse ko no mu mwaka ushize Koffi Olomide yakomanyirijwe muri Zambia ku bw’ibyaha byiganjemo urugomo, guhohotera abagore no kugira imyitwarire idahwitse, BBC yatangaje ko mu mpamvu zatumye ubutegetsi bwa Zambia bukomanyiriza Koffi Olomide, ahanini harimo ibyaha yakoze birimo gukubita abagore no gusambanya bamwe mu bamubyiniraga mu myaka yatambutse ; ariko by’umwihariko yahawe akato kubera umufotozi wo muri iki gihugu yakubise ubwo aherukayo mu Ukuboza 2012.

Mu kwezi kwa 3 uyu mwaka, Koffi Olomide, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri gisubitse nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gushaka gusambanya abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 15 barimo n’uwahoze ari umubyinnyi we.

Ku itariki ya 11 Gashyantare 2019 nibwo Urukiko rwa Nanterre mu Bufaransa rwaburanishije Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi nka Koffi Olomide ku byaha yakekwagaho byo gufata ku ngufu ababyinnyi be, Ibyaha uyu mugabo ufatwa nk’umwami wa Rumba yari akurikiranyweho ni ugushaka gufata ku ngufu ababyinnyi be b’abakobwa no kubahoza ku nkenke yitwaje ububasha abafiteho, byabaye hagati ya 2002 na 2006, Indi miryango itatu itari iya leta nayo yamuregaga gufata ku ngufu abakobwa ariko ntibyamuhama.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)