Umuhanzi akaba n’umunaypolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine na mugenzi we Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool, ubwo bari bitabiriye igitaramo batumiwemo na Eddy Kenzo bakoze ibyatunguye benshi ndetse biranabashimisha, bagaragaza ko ntakibazo bagifitanye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mutarama 2019 nibwo aba bagabo bombi bari bitabiriye igitaramo batumiwemo na Eddy Kenzo cyo kwiziha isabukuru y’imyaka 10 amaze mu muziki, cyabereye muri Kampala Serena Hotel.

Depite Bobi Wine na Bebe Cool baje gutungura benshi ubwo bahuraga bakaramukanya ndetse bagahoberana nk’incuti zidafitanye ikibazo, bahise banicarana ku meza imwe na Charles Peter Mayiga ufatwa nka Minisitiri w’Intebe mu Bwami bwa Buganda bakurikirana igitaramo.

Ibi byashimishije abari bitabiriye iki gitaramo ndetse biba n’ikimenyetso kigaragaza ko ntanzigo ikiri hagati yabo. Bebe Cool yagaragarije icyubahiro mugenzi we Bobi Wine wari kumwe n’umugore we maze mbere yo kumusuhuza akuramo ingofero yari yambaye n’amarineti.

Hari hashize imyaka isaga icumi aba bagabo bombi badacana uwaka kuburyo byari bigoye no kubabona baramukanya, yewe no kuba bahuriye mu gitaramo kimwe byari bigoye.

Gushyamirana kwabo byafashe indi ntera ubwo Bobi Wine yinjiraga muri politike akiyamamariza kujya mu nteko Ishinga amategeko ya Uganda ari kuruhande rw’abatavuga rumwe n’ishyaka NRM riri kubutegetsi.

Kuva ubwo Bobi Wine yatangiye kugaragara yambaye ingofero y’umutuku yahawe igisobanuro cyo kuranga abatemeranya n’ubutegetsi buriho muri Uganda, naho mukeba we Bebe Cool akambara iy’ibara ry’umukara avuga ko iranga rubanda nyamwinshi bashyigikiye NRM ariko batuje.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)