Kuri uyu wa Mbere nibwo Bobi Wine yongeye gutabwa muri yombi na Polisi ya Uganda, intandaro yabyo ni ibitaramo bye byaburijwemo.

Bobi Wine ubusanzwe witwa Robert Kyagulanyi Ssentamu, yari yateguye ibitaramo bya Pasika byagombaga kubera ahantu hatatu ariho mu murwa mukuru i Kampala, Arua na Lira.

Ubwo ibi bitaramo byari byegereje Polisi yaje kubihagarika ndetse inohereza uyu muhanzi urupapuro rumubuza kuririmba. Mu kubihimuraho yahise atumiza ikiganiro n’abanyamakuru cyagombaga kubera ahitwa ’Busabala One Love Beach’ mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Mata 2019.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru Bobi Wine yari yatumiye abafana be, abanyamakuru, inshuti n’abaturage basanzwe. Bakigera kuri ‘Busabala One Love Beach’ ya Bobi Wine basanze polisi yabiteguye ishaka kubatatanya.

Umunyamakuru Derrick Wandera wa The New Vision uri ahagombaga kubera iki kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko Police ya Uganda yifashishije amasasu ndetse n’ibyuka biryana mu maso itatanya igihiriri cy’abashyigikiye Bobi Wine bari aho.

Umudepite witwa Allan Ssewanyana wari mu bashyigikiye Bobi Wine yabuze umwuka araremba ajyanwa mu bitaro kubera imyuka Polisi yabateye.
Andrew Mukasa wa Bajjo events na Abbey Musinguzi alias Abtex bafashije Bobi Wine gutegura ibi bitaramo nabo bafashwe batabwa muri yombi

Mbere yuko Bobi Wine afatwa yanditse kuri Facebook ati “Polisi n’abasirikare batubujije kugera kuri Busabala kugira ngo dukore ikiganiro n’abanyamakuru ku myitwarire mibi ya Polisi, akarengane no gukoresha nabi ububasha.”

Yongeyeho ati “Umuturage ntiyemerewe kugeza ku butaka bwe bwite. Museveni !!!
Baduteyemo ibyuka biryana mu maso, bakubita abantu bacu abandi benshi barafungwa. Baduteyemo urusenda. Bagerageje kumena imodoka twarimo ngo bamfunge. Ubu bari kugerageza gushwanyuza imodoka ngo tuvemo.”

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)