Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukuboza 2018 nibwo Yvan Buravan yaraye ataramiye abitabiriye ibirori bitegurwa na Sonia Rolland mu Bufaransa, byo gukusanya inkunga afashisha abatishoboye muri Afurika abinyujije mu mushinga yise “Maisha Africa”.

Umuhanzi Buravan uherutse kwegukana igihembo cya Prix Decouvertes 2018 gitangwa na radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, amaze iminsi abarizwa muri iki gihugu aho yagiye muri gahunda zitandukanye za muzika akazanaboneraho gushyikirizwa iki gihembo yatsindiye.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere yatumiwe na Sonia Rolland umunyarwandakazi wabaye Miss France w’umwaka wa 2000, kuririmba mu gikorwa ngaruka mwaka cyo gukusanya inkunga uyu mugore afashisha abana n’abandi bababaye muri Africa.

Iki gikorwa Sonia atumiramo abantu batandukanye barimo n’ibyamamare bakamuha imfashanyo bakanagira umwanya wo gusangira.
Buravan yahawe umwanya maze ataramiye abari aho barimo mu ndirimbo ze
zitandukanye yacuranze mu buryo bw’umwimerere.

Kuri iyi nshuro iki gikorwa cyari cyatumiwemo abasaga ijana na mirongo itanu gusa barimo na na Nyampinga w’Ubufaransa uherutse gutorwa wa 2019 wari waherekejwe n’ibisonga bye.

Buravan kurubyiniro arikumwe na Miss Sonia Rolland ubanza ibumoso


Buravan yahahuriye na Vaimalama Chaves uherutse kwegukana ikamba rya Miss France 2019

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)