nyuma y’amezi agera kuri atatu ribisabwe n’abayobozi b’icyo gihugu, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa mu muntu ryatangaje bidasubirwaho ko ryafunze ibiro byaryo biri i Bujumbura mu Burundi.

Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo Guverinoma y’u Burundi yamenyesheje Umuhuzabikorwa wa Loni muri iki gihugu, Garry Conille, ko ishami ryayo rishinzwe uburengenzira bwa muntu rigomba guhagarara gukora, rikanimura abakozi baryo ndetse mu mezi abiri rigafunga burundu.

Inkuru dukesha Jeune Afrique ivuga ko ‘Itangazo ryasohowe kuri uyu wa 4 Werurwe na Garry Conille, rigaragaza ko itegeko ryo gufunga bidasubirwaho ibyo biro ryasohotse ku wa 28 Gashyantare, Yavuze ko abakozi b’ibyo biro basanzwe bakorana n’abayobozi b’u Burundi mu kugaragaza ibibangamira uburenganzira bwa muntu, asaba impande zombi gukomeza ibiganiro bigamije gushaka igisubizo kirambye.

Guverinoma y’u Burundi ishinja iryo shami gukora raporo z’ibinyoma ziyishinja gukandamiza uburenganzira bwa muntu. Umuvugizi wayo, Jean-Claude Karerwa, yavuze ko ‘U Burundi nta nkunga z’amahanga ku burenganzira bwa muntu bukeneye, Yavuze ko umwanzuro wafashwe mu rwego rwo gukumira imyitwarire ya Loni yo gushaka kwivanga mu budahangarwa bwa Leta no kuvanga uburenganzira bwa muntu na politiki.

Ibi biro by’ishami rya Loni kandi rishinzwe uburenganzira bwa muntu byafunguwe mu 1995, bifunze imiryango nyuma y’ifunga ry’Umuryango Handicap International wanga kubahiriza itegeko rishya, risaba imiryango mpuzamahangaikorera mu Burundi gutanga akazi hakurikijwe ijanisha ryagenwe ku Bahutu n’Abatutsi.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)