Christopher Maurice wamamaye mu muziki nka ’Chris Brown’ arikubarizwa mu maboko y’abashinzwe umutekano mu mujyi wa Paris mu Bafaransa, akurikiranyweho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 24.

Ikinyamakuru Closer cyandikirwa mu Bufaransa cyasohoye inkuru ivuga ko Chris Brown amaze igihe gito akorwaho iperereza n’inzego z’ubutabera i Paris nyuma y’uko umugore w’imyaka 24 atanze ikirego ko yamufashe ku ngufu.

Uyu mugore yavuze ko yahuriye na Chris Brown mu kabyiniro kitwa Le Crystal ubundi bajyana kuri hoteli bari kumwe n’abandi bagore n’abagabo batatu.
Avuga ko Chris Brown yamufashe ku ngufu ubwo bari basigaranye bonyine kuri hoteli. Ashinja kandi umurinzi w’uyu muhanzi n’undi musore bari kumwe kumuhohotera.

Ubushinjacyaha bwa Paris ntabwo burafata umwanzuro niba aba bagabo barekurwa cyangwa se bakomeza gufungwa bakazaburanishwa.

Chris Brown yaherukaga gufungwa muri Gicurasi 2014, icyo gihe yakatiwe iminsi 131 y’igifungo azira kutubahiriza ibihano yahawe kubera gukubita Rihana gusa yaje kurekurwa amazemo 109 gusa.


Chris Brown yigeze gukatirwa igifungo ubwo yari yakubise Rihanna wari umukunzi we.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)