Rurangiranwa mu mupira w’amaguru akaba na rutahizamu w’ikipe ya Juventus, Cristiano Ronaldo yaguze imodoka ya mbere ihenze ku Isi, Bugatti La Voiture Noire ifite igiciro cya miliyoni hafi 10 z’ama Pound arenga miliyari 11 mu manyarwanda.

Iyi modoka ihenze kurusha izindi ku Isi yakozwe muri uyu mwaka wa 2019 ari imwe rukumbi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 110 uruganda rwa Bugatti Automobiles rumaze rushinzwe.

Iyi modoka ishobora kugenda ku muvuduko wa kilometero 413 ku isaha, yamuritswe bwa mbere mu imurikagurisha ry’imodoka ryo mu mujyi wa Geneva.

Uruganda rwa Bugatti rwatangaje ko iyi modoka yashize ibona uyigura ariko birinda gutangaza izina ry’uwayiguze ariko bitangazwa ko ari umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Ikinyamakuru Dailymail cyaje guhishura ko Cristiano Ronaldo ariwe waciye agahigo ko kugura imodoka ihenze kurusha izindi ku Isi. Uwaguze iyi modoko azaba yemerewe kuyitwara nyuma y’umwaka wa 2011, kubera ko hari ibyo ikiri gukorerwa mbere yuko itangira kugendwamo.

Cristiano yakunze kugura imodoka za Bugatti, iyo aherutse kugura yitwa Bugatti Chiron yaguze miliyoni 2.15 z’ama pound. Afite n’izindi nyinshi zirimo za Aston Martin, Lamborghini na Rolls Royce Phantom.


Cristiano atunze asanzwe atunze n’izindi modoka zihenze cyane

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)