David Robert Joseph Beckham wabaye icyamare mu mupira w’amaguru mu Bwongereza, kuri ubu yamaze gufatirwa ibihano birimo kutazongera gutwara imodoka mu gihe cy’amezi atandatu no kwishyura ihazabu y’ama-euros 750.

Beckham yafatiwe ibi bihano nyuma yo gufatirwa mu makosa atandukanye arimo kugendera ku muvuduko ukabije no kuvugira kuri telefone atwaye. Aya makosa akaba yarayakoze mu mu Ugushyingo 2018.

Icyaha cyo kuvugira kuri telefone atwaye imodoka urukiko rwanzuye ko rumuhanishije ihazabu y’ama-euros 750 (asaga ibihumbi 750 Frw) kongeraho amagarama y’urubanza ahwanye n’ama-euros 100.

Beckham w’imyaka 44 y’amavuko, kuri ubu ubarirwa mu baherwe mu banyuze mu mupira w’amaguru, yajuririye ibi bihano yahawe ariko kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Gicurasi 2019 urukiko rwa Bromley yari yatanzemo ubujurire bwe na rwo rwemeza ibihano yahawe.


David Beckhamubwo yari agiye kwumva imyanzuro yavuye mu bujurire yatanze.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)