Davido uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri Africa yagaragaje uburyo ashyigikiye umuhanzi mugenzi we Bobi Wine witegura kuzahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda, anamwemerera inkunga yuzuye.

Depite Robert Kyagulanyi wamamaye no mu muziki nka Bobi Wine, mu minsi ishize nibwo aherutse kwemeza ko yiteguye kuzahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu iwabo muri Uganda mu matora ateganyijwe muri 2021.

Uyu muhanzi akaba n’umudaepite uhagarariye intara ya Kyadondo mu nteko ishingamategeko ya Uganda, kuva yagaragaza inyota n’ubushake byo kwicara ku ntebe y’umukuru w’iki gihugu yagaragarijwe urukundo no gushyigikirwa na benshi yaba abimbere mu gihugu nabo hanze yacyo.

Davido ukomoka muri Nigeria akaba no mu bahanzi bakunzwe cyane kuri ubu ku mugabane wa Africa, nawe yagaragaje ko ari inyuma ya Bobi Wine ndetse yemera no kuzamutera inkunga yuzuye muri 2021 ubwo azaba yiyamaza.

Mu butumwa Davido yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter mu mpera z’iki cyumweru
yagize ati “Nkunda ibyo Bobi Wine akora. Niteguye kumufasha mu buryo bwose muri 2021.”

Bobi Wine yakunze kugaragaza ko atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Uganda, ubwo yatorerwa kujya mu Nteko ishingamategeko y’iki gihugu byamutije umurindi maze ijwi rye rirushaho kwumvikana cyane anenga ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Mu mwaka ushize wa 2018 yaje gufungwa ndetse anakorerwa iyicarubozo nk’uko yakunze kubivuga, afunguwe yagiye kwivuriza muri Amerika nyuma arongera agaruka muri Uganda akomeza imirimo ye nagahunda za politike.


Bobi Wine numwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Uganda.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)