Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ukuboza 2018 nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuhanzi muri Tanzania (BASATA), rwasohoye itangazo ribuza Diamond Platnumz na Rayvanny kwongera gukora igitaramo icyo ari cyo cyose ku butaka bwa Tanzania no hanze yayo kugeza igihe kitazwi.

Iritangazo ryashyizweho umukono na Onesmo Kayanda, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BASATA, rivuga ko intandaro yo guhagarika aba bahanzi ari ukubera agasuzuguro karenze urugero bakomeje kugaragaza. Guhera kuri iyitariki ya 18 Ukuboza bakaba batemerewe kwongera gukora igitaramo ahari ho hose ku Isi.

Onesmo avuga ko ibitaramo by’aba basore bihagaritswe mu gihe kitazwi kuko batubashye inzego zishinzwe kureberera abahanzi, kuva ubwo BASATA yashyiraga mu kato indirimbo yabo yitwa Mwanza kuwa 12 Ugushyingo 2018, ndetse Rayvanny yasabwe kuyisiba ku rukuta rwe rwa Youtube arabyanga.

Mu bitaramo bamaze iminsi bakora hirya no hino mu gihugu, aba bahanzi baririmbaga iyo ndirimbo yitwa Mwanza kandi yarahagaritswe, aribyo BASATA ifata nk’agasuzuguro gakomeye.

Igika cya nyuma cy’iryo tangazo kiragira kiti, “Uru rwego (BASATA) ruramenyesha kandi ko uruhushya rw’ibitaramo bya WASAFI 2018 rutaye agaciro kubera kutubahiriza amategeko n’amabwiriza mu migendekere y’ibyo bitaramo.”

Mwanza ni yo ndirimbo iheruka Diamond yakoranye na Rayvanny, aho baririmbamo agace kitwa Nyegezi ko mu Ntara ya Mwanza, ariko uburyo baririmba ntaho bitaniye n’IBYA-tsi ya Oda Paccy.

Hari aho bavuga Nyege gusa, zi ntibayivuge, ibintu byafashwe nk’imiririmbire nyandagazi kuko ijambo nyege ubwayo mu Giswahili risobanura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Kugeza ubu ntacyo Diamond na Rayvanny bari batangaza kuri uyu mwanzuro
ukomeye bafatiwe, mu gihe bari bagikomeje ibitaramo bya Wasafi Fastival 2018.

Hakaba hari hatahiwe mu gihugu cya Kenya aho aba bahanzi bari bategerejwe mu bitaramo bibiri bikomeye bagombaga kuzahakorera kuri 24 Ukuboza ahitwa Embu mu Burasirazuba bwa Kenya, n’icyo kuwa 26 cyagombaga kuzabera mu mujyi wa Mombasa.

Diamond na Rayvanny ubu ntibemerewe kwongera gukora ibitaramo muri Tanzania no hanze yayo.


Itangazo rya BASATA rihagarika aba bahanzi kwongera gukora ibitaramo.

REBA HANO INDIRIMBO MWANZA YATUMYE ABA BAHANZI BAFATIRWA IBYEMEZO :

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)