Nyuma y’igihe kinini Diamond Platnumz atandukanye n’umugore babyaranye abana babiri, Zari The Bossladdy wo mugihugu cya Uganda, kuri ubu uyu mugabo yavuze ukuri kucyatumye batandukana.

Diamond Platnumz yahamije ko uyu mugore yamucaga inyuma agashudika n’abandi bagabo harimo n’umusore wahoze mu itsinda rya P-Square, ariwe Peter n’abandi bagabo bakoreshaga siporo uyu mugore, Uyu muhanzi ahamyako ibi byose yabikoreraga mu maso ye bikamushengura umutima.

Diamond mukiganiro kuri Wasafi Fm

Aganira na Radiyo ya Wasafi Fm, Diamond yavuze ko mu byatumye aca inyuma Zari akabyarana na Hamisa Mobetto harimo no kuba uyu mugore na we yaramucaga inyuma akabikora nk kwihimura.

Diamond kandi yavuze ko yafashe Zari inshuro nyinshi yandikirana na Peter wahoze muri P Square, ngo yanafashe ubutumwa bagiye bandikirana babwirana ibyerekeye urukundo ndetse ngo aracyabitse ibimenyetso kugeza ubu.

Yasabye abafana be kutazigera baha agaciro amagambo Zari yanditse kuri Saint Valentin ya 2018 avuga ko ari we wafashe umwanzuro wo gusezera Diamond kuko ngo ‘yari arambiwe kubaho bamuca inyuma’.

Yagize ati “Zari ni umubyeyi mugenzi wanjye kandi ndamwubaha, nari maze igihe naracecetse. Ni kenshi yanciye inyuma tugikundana.”

Diamond kandi yavuze ko ari kenshi yifuzaga kujya gusura abana be muri Afurika y’Epfo ariko Zari akamwangira, ngo hari n’izindi nshuro zitabarika yageragezaga gushaka kuvugana na bo kuri telefone undi akabyanga yarangiza akajya kuvugira mu itangazamakuru ko uyu muhanzi yataye urubyaro rwe.

Nyuma yo kumva ibyo Diamond yamuvuzeho, Zari yahise anyarukira ku rukuta rwe rwa instagram avuga ko ibyo Diamond yamuvuzeho ari ibinyoma kandi ko uwabyizera yaba ari igicucu nka we.

Mu ruhererekane rw’amashusho yashyize ku rukuta rwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Mata, Zari agira ati “ Reka tugire ibintu bicye dushyira ku murongo. Nari ngiye kuryama ariko abantu bakomeje kunyoherereza amajwi ya Nassib[Diamond] arimo kunyandagaza kuri radiyo ye. Ndi hano nibaza niba mushobora kwizera ibyo umugabo nk’uriya ababwira. Umugabo wihakanye amaraso ye, mwaba muri ibigoryi nka we.”

Yakomeje agira ati “ Ndasaba ko twakubahana, guma aho uri, natwe turaho tumeze neza tutagufite. Ku bwanjye twarakwibagiwe, ntukiriho. Ntukivigisha abana kubera ko ari wo mwanzuro wawe. Ntacyo udufasha haba mu by’amarangamutima cyangwa amikoro. Si nzi aho ukura imbaraga zituma wifata ukajya kuri radiyo mu gihugu cyawe ukavuga ko naguciye inyuma ntabyo nigeze nkora.”

Yongeyeyeho ati “ Abana ntibaza muri Tanzania kuko uheruka kubabonaho mu Kwakira. Ntacyo ubamariye kandi ntuzibwire ko nabohereza ngo baze kukureba.”

Diamond na Zari batandukanye kuwa 14 Gashyantare 2018 nyuma yo kubyarana abana babiri. Uyu mugore yashinjaga Diamond kumuca inyuma akabyarana n’abandi bagore.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)