Mu ijoro ryo kuri uyu Kane tariki 27 Ukuboza 2018 nibwo muri Nigeria habaye ibirori byo gutora Miss Africa Calabar 2019. Ikamba ryegukanywe na Dorcas Kasinde wari uhagarariye Congo Kinshasa naho abarimo Irebe Natacha Ursule wari waserukiye u Rwanda batahira aho.

Hari hashize ibyumweru bigera kuri bitatu abakobwa baturuka mu bihugu 23 bya Africa bari muri Nigeria ahitwa Calabar ahaberaga irushanwa ryo guhatanira ikamba rya Miss Africa Calabar 2019.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo iri rushanwa ryaje gusozwa mu birori byabereye ahitwa Calabar International Conference Centre, binasusurutswa n’umuhanzikazi Towasavage uri mu bakomeye kuri uyu mugabane.

Nyuma yuko abakobwa 23 bitabiriye iri rushanwa banyuze imbere y’akanama nkemurampaka, hatoranywemo 10 ba mbere bahise berekeza mu cyiciro cya nyuma. Nyuma hongera gutorwa batanu bavuyemo uwegukanye ikamba.

Dorcas Kasinde w’imyaka 24 wegukanye ikamba, yahawe ibihembo birimo sheki y’amadolari ibihumbi 30 hamwe n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa SUV Jeep yatanzwe na Guverineri wa Leta ya Cross River.

Irebe Natacha Ursule wari waserukiye u Rwanda muri aya marushanwa, ntabwo yabashije kwitwara neza kuko atigeze aboneka mu bagenewe ibihembo.

Mu mwaka washize u Rwanda rwari rwesukiwe muri iri rushanwa na Muthoni Fiona Naringwa, abasha no gutahana ikamba ry’igisonga cya mbere ari nawe munyarwandakazi wabashije kugera kure muri aya marushanwa aba buri mwaka.


Abakobwa batanu ba mbere batowemo Nyampinga ni Gladys Kayumba wo muri Zambia, Harrietta Alpha wa Sierra Leone, Chimamaka Goodness Nnaemeka wa Nigeria, Dorcas Kasinde wa RDC na Dela Yawo Seade wo muri Ghana


Irebe Natacha Ursule yatahiye aho.


Tiwasave niwe wasusurukije abitabiriye ibi birori.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)