Umuraperi Drake yaraye akoze amateka mashya, yegukana ibihembo 12 mu bya Billboard Music Awards 2019, ahita aba umuhanzi wa mbere umaze kubyegukana inshuro nyinshi akuraho agahigo kari gafitwe na Taylor Swift.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2019 nibwo muri Leta Zunze Ubumwe za America ahitwa MGM Grand Garden Arena mu mujyi wa Las Vegas, habereye ibirori byo gutanga ibihembo bya Billboard Music Awards 2019.

Ibi birori byatangijwe na Taylor Swift mu ndirimbo ye “ME !” mbere y’uko Kelly Clarkson wabiyoboye agera imbere y’imbaga yari yitabiriye uyu muhango udasanzwe.

Umuraperi Drake yanditse amateka atarakorwa n’undi muhanzi muri ibi bihembo yegukana ibihembo 12 muri 7 yahataniraga.

Yakurikiwe n’umuraperikazi Card B wegukanye ibihembo bitandatu muri 21 yahataniraga. Maroon Five yegukanye bine, Ella Mai, Ozuna, Luke Combs na Lauren Daigle bose begukanye bitatu.

Drake yahise aba umuhanzi wa mbere ufite ibihembo byinshi bya Billboard Music Awards aho mu kabati ke bimaze kuba 27, akaba asimbuye Taylor Swift ufite 23.

URUTONDE RW’ABEGUKANYE IBIHEMBO :

Top Hot 100 song : ’Girls Like You’ Maroon 5 featuring Cardi B
Top Billboard 200 album : Drake, Scorpion
Top artist : Drake
Top new artist : Juice WRLD
Top female artist : Ariana Grande
Top male artist : Drake
Top streaming songs artist : Drake
Top song sales artist : Drake
Top radio songs artist : Drake
Top duo/group : BTS
Top R&B artist : Ella Mai
Top rap artist : Drake
Top country artist : Luke Combs
Top rock artist : Imagine Dragons
Top Latin artist : Ozuna
Top dance/electronic artist : The Chainsmokers
Top Christian artist : Lauren Daigle
Top gospel artist : Tasha Cobbs Leonard
Top social artist : BTS
Top touring artist : Ed Sheeran
Chart achievement award : Ariana Grande
Icon award : Mariah Carey


Taylor Swift na Brendon Urie bafatanyije kuririmba mugufungura ibi birori.


Kelly Clarkson wayoboye ibirori na we yaririmbye.

Drake ubwo yari agiye gufata igihembo cy’umuhanzi wahize abandi w’umugabo

Cardi B yegukanye ibihembo bitandatu mu byici 21 yahatanagamo.

Priyanka Chopra n’umukunzi we Nick Jonas bari mu bitabiriye ibi birori.

Mariah Carey yahawe igihembo cy’umunyabigwi.

Itsinda rya BTS ryashimiwe ko ryahize ayandi.

Ciara yaririmbye muri ibi birori.

Offest ubanza ibumuso yari yaherekeje umugore we Cardi B.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)