Umuririmbyi rurangiranwa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo war’umaze imyaka adakandagira ku butaka bwa Congo Kinshasa yatangaje ko muri Nyakanga 2019 azagaruka mu Gihugu cye cy’amavuko.

Lulendo Matumona wamenyekanye nka Defao yatangaje ko mur’uku kwezi kwa Nyakanga azagaruka i Kinshasa akahakorera n’ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo gusabana n’abakunzi be bari baraburanye.

Uyu muhanzi ukomeye mu njyana ya Rhumba yashimiye cyane Perezida Félix Tshisekedi wishyize hamwe na Vital Khamere bakabasha kwegukana intsinzi yo kuyobora Congo Kinshasa bakaba bari no mu bagize uruhare ngo azagaruke mu Gihugu cye.

Yamenyekanye cyane guhera mu mwaka 1976 ubwo yabaga mw’itsinda ryitwaga Choc Stars aza kwamamamara muri Bozi Bozziana.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)