Goma Hip Hop Movement ni Muvoma igizwe n’abaraperi batandukanye bo mu mujyi wa Goma muri Kivu y’amajyaruguru mu burasirazuba bwa Congo izamurikwa ku mugaragaro kuwa gatandatu taliki 13 Nyakanga 2019.


Last Born arazwi muri Ls97LifeSong nawe ari muri Goma HipHop Movent

Iyi Goma Hip Hop Movement izamurikwa ku mugaragaro muri Maison de Jeunnes i Goma igizwe n’abaraperi bakomeye mu ruhando rwa muzika muri Congo harimo Lameck Mwalimu, Young B, Honoman, LastBorn, El Mack, Peredaous na Muhinder Mc ni nabo bazataramira abakunzi ba Hip Hop i Goma bafashijwe n’abahanzi biganjemo abakizamuka muriyi njyana.


El Mack uri mu bakunzwe i Goma nawe yunze umukono na bagenzi be muri Goma Hip Hop Movement

N’igitaramo cyateguwe na Foyer Culturel de Goma kizatangira kw’isaha yi saa cyenda kuwa Gatandatu taliki ya 13 Nyakanga 2019 aho aba bahanzi bose bazaririmba Live Music nk’uko byabaye ihame ndakuka mu muziki w’i Goma.


Lameck Mwalimu nawe ukomeje kwagura ibikorwa bye abarizwa muri Ls97LifeSong

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)