Umunyarwenya umaze kwamamara cyane mugihugu cya Kenya Eric Omondi, yihanangirije abasore bagenda bandaritse amaso bamurebera umugore.

Kuri ubu uyu munyarwenya ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa w’umutaliyani kazi witwa Chantel Grazioli.


Omondi n’umukunzi we

Eric Omondi na Chantel bamaze igihe bari murukundo ndetse bemezako mu minsi mike bazabana byemewe n’amategeko.

Eric Omondi mu kiganiro yahaye ikinyamakuru NairobiWire yahamijeko asigaye afite ubwoba bw’abasore bakunda kureba umufiyanse we bakamureba nkabifuza kumusaba urukundo.

Yagize ati "Muri iyi minsi mfite ikibazo cy’abasore bakunda kurangarira fiyanse wanjye, maze kubibona kenshi iyo tugenda munzira, gusa nababwira nti bajye bareka kwandarika amaso kuko uyu yamaze kuba uwanjye, nibamuveho"

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)