Félix Tshisekedi uherutse gutorerwa kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarahiye izinshingano nshya kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Mutarama 2019.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Mutarama 2019 ahagana ku isaha ya saa munani n’iminota 10 z’i Kinshasa nibwo Tshisekedi yarahiriye ku ngoro ya Perezida izwi nka Palais de la Nation.

Mu ndahiro yavuze ko azarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko ya Congo akanasigasira ubusugire bw’icyo gihugu.
Nyuma yo kurahira harashwe amasasu mu kirere yo kumuha icyubahiro, hakurikiraho kumushyikiriza iibirango bya Repubulika na Perezida Joseph Kabila ucyuye igihe.

Nyuma yo kurahira, Tshisekedi mu ijambo rye ryambere nk’umukuru w’igihugu, yavuze ko ari umunsi udasanzwe kuri Congo n’abaturage bayo, yizeza ko ubutegetsi bwe buzarangwa no kurwanya amacakubiri n’urwango mu baturage.

Ni ubwa mbere kuva Congo yabona ubwigenge mu 1960, Perezida uriho abashije guhereza ubutegetsi mu mahoro uwamusimbuye.


Félix Tshisekedi ugiye kuyobora Congo muri manda y’imyaka itanu.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)