SAG Awards bisobaura "Screen Actor Guild"ni ibihembo bya Zahabu bitangwa buri mwaka bigahabwa abakinnyi ba Firimi ndetse na Firimi zabaye nziza uwo mwaka kurusha izindi,ibi bihembo byatangirijwe mu gace ka Hollywood muri Leta zunze ubumwe z’America muri 1995,aho byaje birimo ice bibiri bitandukanye kimwe cyari igihembo gihabwa firimi nziza ikindi kigahabwa televisiyo yarushije izindi mu kwerekana izo firimi.


Mu bihembo byatanzwe kuri iki cyumweru gishize firimi yitwa "Black Panther"yakinwe na Chadwick Boseman ndetse n’abandi banyafurika bagenze be niyo yegukanye igihembo cya firimi nziza mu mwaka wa 2018, Iyi firimi yemejwe nka firimi yahize izindi mu mashusho meza ndetse n’amafoto Best Pictures Motion firimi yanditse neza ndetse ifite igitekerezo kiza kandi kigakinwa buryo bwiza bugaragaza amarangamutimaContent,Iyi firimi kandi niyo yahize izindi zose Umwaka ushize 2018 muri America y’amajyaruguruNorth America


Chadwick Boseman nyuma yo kwegukana iki gihembo yagize byinshi atangaza aho yari ari ahitwa Shrine Auditorium muri Los Angeles Yagize ati>> Twese tuzi uko bibabaza kubwirwa ko nta mwaya runaka ufite mu bandi uri umwirabura ukiri muto ndetse ufite impano, akomeza agira ati Twese tuzi ko dufite ubutumwa bukomeye twagombaga kwereka isi yose ko natwe turi ibiremwamuntu kandi bifite byinshi buzi ndetse byakerekanira mu mukino nkuriya tukabera isi yose urugero.

Dore urutonde rw’abandi bakinnyi begukanye ibihembo bitandukanye muri iri
rushanwa :

Rami Malek : Best ActorBohemian Rhapsody
Glenn Close : Best ActressThe Wife
Mahershala Ali : Best Supporting ActorGreen Book
Emily Blunt : Best Supporting ActressQuite Place
Black Panther : Best Stunt Ensemble
Television Awards :
This Is Up : Best Ensemble Drama
The Marvelous:Best Ensemble ComedyMrs Maisel
Jason Bateman:Best Actor DramaOzark
Sandra Oh:Best Actress DramaKilling Eve
Rachel Brosnahan:Best Actress ComedyThe Marvelous,Mrs Maisel
Darren Criss:Best Tv Movie or Limited Series ActorThe Assassination Of Gianni Versace
Patricia Arquette:Best Tv Movie or Limited Series ActressEscape At Dannemora

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)