Triplets Ghetto Kids n’itsinda rikomeye ry’abana babyina nk’ababigize umwuga mu gihugu cya Uganda. Nyuma yuko bakoranye na Frensh Montana uri mu baraperi bakomeye muri Amerika, ubu bari mu byishimo bikomeye by’uko Chris Brown nawe ahisemo ko bazakorana mu mashusho y’indirimbo ye nshya agiye gushyira hanze.

Ubwo Chris Brown yaganiraga na TMZ muri iki cyumweru nibwo yatangaje ko aba bana yababonyemo impano idasanzwe bityo yahisemo ko bazagaragara mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Back to Love’.

Ntabwo Chris Brown azaza muri Uganda ngo afate amashusho ari kumwe n’aba bana nk’uko byagenze kuri French Montana, ahubwo azohereza abamufatira amashusho bafate ayaba bana nyuma bazayahuze naye.

Mu butumwa abagize Ghetto Kids banyujije ku mbuga nkoranyambaga, bashimiye Chris Brown kuba yarabahisemo ngo bakorane ndetse banashimangira ko bizabafasha kurushaho kuzamura ibendera ry’igihugu cyabo.

Triplest Ghetto Kids batangiye kumenyakana ubwo babyinaga mu mashusho y’indirimbo ‘Sitya Loss’ ya Eddy Kenzo, nyuma yaho baje kwiyambazwa na French Montana mu mashusho y’indirimbo yise ‘Unforgattable’ yaje gutuma izina ryabo ritumbagira rigera ku ruhando mpuzamahanga.

Mu mwaka ushize wa 2017 aba bana batumiwe mu birori byo gutanga ibihembo bya BET Awards muri America maze bongera gufatanya na French Montana gutaramira abari aho mu mbyino ziryoheye ijisho zasize Abanyamerika bemeye ko muri Africa haba impano zikomeye.


Chris Brown yahisemo gukoresha aba bana mu mashusho y’indirimbo ye nshya.

Triplets Ghetto Kids bari kumwe na French Montana.

Aba bana ubwo bari muri America bishimiwe n’ibyamamare bitandukanye birimo na DJ Khaled.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)