Harmonize umwe mu bahanzi bagezweho ubu muri Tanzania no muri aka karere akaba kandi mu babarizwa muri Wasafi iyobowe na Diamond Platnumz, yatangiye gukorwaho iperereza ari hanze y’igihugu kugira ngo nasubira iwabo azahita atabwa muri yombi.

Harmonize ubusanzwe witwa Rajab Abdul Kahali, amaze iminsi mu bikorwa bya muzika mu bihugu bitandukanye byo muri Africa anarushaho kumenyekanisha umuziki we.

Ubwo yari muri Kenya hamwe n’abagize itsinda rya Morgan Heritage yashyize hanze amafoto amugaragaza yafatiye itabi ku munwa. Yaje kwongera gushyira hanze amafoto ari muri Ghana hamwe n’umuhanzi Burna Boy wo muri Nigeria, amugaragaza arimo kunywa itabi bikekwa ko ari urumogi.

Ikinyamakuru ‘Mwananchi’ kivuga ko umuyobozi w’umujyi wa Dar es Salaam, Paul Makonda bakunze kwita Baba Keagan mu nama yagiranye n’abahanzi n’abanyabugeni kuri uyu wa 31 Mutarama 2019, yashimangiye ko ibi Harmonize yakoze agomba kubiryozwa nibaramuka basanze itabi yanywaga ryari urumogi.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko yamaze kumenyesha ubuyobozi bwa Ghana abusaba ko bwatangira gukora iperereza kuri Harmonize ngo hamenyekane ubwoko bw’itabi
yanywaga kuri ayo mafoto.

Yagize ati “Namaze kubimenyesha Guverineri mugenzi wanjye muri Ghana kandi nasabye ko polisi ihita itangira iperereza itumenyeshe niba Harmonize yarimo anywa urumogi cyangwa isigara. Nibasanga ari urumogi, akigera hano azahita afungwa.”

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)