Umuririmbyi uri mubakunzwe mugihugu cya Tanzania, Rajab Abdul Kahali [Harmonize] yambitse impeta y’urukundo umukunzi we w’umutaliyani kazi, amusaba ko yazamubera umugore.

Harmonize umaze iminsi avugwa murukundo n’umukobwa witwa Salah ukomoka mugihugu cy’Ubutaliyani, yateye ivi asaba uyu mukobwa ko yamubera umugore.

Salah ntiyazuyaje yahise yemerera uyu musore amwambika impeta imbere y’inshuti za hafi z’uyu mukobwa harimo n’abo mu muryango we, ibi byabereye mu Butaliyani ari naho uyu musore arikubarizwa ubu.

Harmonize yateye ivi

Harmonize yakundanye n’uyu mukobwa Salah nyuma yo gutandukana n’umukinnyi wa Filime muri Tanzania witwa Wolper.

Bivugwa ko uyu mukobwa Salah ari umukire ari nacyo cyatumye uyu musore amukurikira akamusimbuza Wolper babanaga mu nzu imwe, Salah binavugwako afite imigabane muri televiziyo ya Wasafi akaba aribyo bituma uyu musore atamuva iruhande.

Harmonize abarizwa muri label y’umuhanzi Diamond akaba ari nawe wamuzamuye mu muziki.

Salah yishimiye kwambikwa impeta n’umukunzi we

Harmonize anaherutse gukoresha uyu mukobwa mu mashusho y’indirimbo yise "Niteke" aho aba aririmba kubijyanye n’amakuru yigeze kuvugwako umurinzi wa Diamond yakundanaga n’uyu mukobwa akaba ari naho yagiye hava amakuru yavugagako Harmonize yatandukanye na Salah.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)