Mu gihugu cya Nigeria umuntu wese ufite imisatsi yaba rasta izwi nka dreadlocks, ndetse n’uwishushanyije ku mubiri ibi byitwa tatouage (tattoo) ari gufatwa agafungwa by’umwihariko abasore n’abagabo.

Imwe mu mpamvu ikomeye ituma aba bafungwa ni ukubera ko ngo bagaragara nk’abajura. Amakuru dukesha BBC avuga ko abenshi mu bafunzwe ari urubyiruko rw’abasore biganje mu bikorwa by’ubuhanzi.

Bitewe n’umubare munini w’urubyiruko rutagira akazi usanga abenshi inzira y’ubuhanzi ndetse no gukina ama filimi bigatuma batangira gutereka imisatsi no kwishushanyaho nka bimwe mu bikunda kuranga aba star.

Kugeza umutwe wa police witwa police special anti-robbery squad, uri kuzenguruka hose mu mujyi wa lagos bahigisha uruhindu abo basore. Kugeza amakuru akomeza avuga ko abafashwe bahita batanga ruswa bakabona kurekurwa mbere yuko bashinjwa ubujura.

Mu gihugu cya Nigeria gushinjwa ubujura ni ikibazo gikomeye kuko uwo mutwe wa police washinjwe gukorera iyicarubozo umuntu wese witwa umujura ndetse hamwe bakanicwa.

Abasore benshi bagize amahirwe yo kurekurwa nyuma gufatwa batangaje bahise bogosha imisatsi yabo bari bafite mu rwego rwo kwigaragaza neza imbere y’izo nzego za police. Kugeza abahanzi batandukanye muricyo gihugu batangiye gusohora indirimbo zamagana ibi bikorwa bya police byo gufunga aba basore.

Ubuyobozi bwa police ya Nigeria bwatangaje ko hari abapolisi bari gufata abantu badafite ibyaha ariko ko ababikora bazahanwa.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)