Hawa Deme ukomoka muri Mali yasubijwe ku cyifuzo cye yari yaragejeje ku mukuru w’igihugu Cy’URwanda Paul Kagame amusaba ko yamufasha kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubwo atahavuka, ntahagire ababyeyi kandi akaba nta mugabo w’umunyarwanda afite.

Hawa Deme Umunya Mali Wahawe ubwenegihugu bw’URwanda mw’Ifoto.

Hawa Deme yashyikirijwe ubu bwenegihugu Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2019 aho yahise atangaza ku mbuga nkoranyambaga ko yashyikirijwe impapuro zimwemerera ubwenegihugu bw’u Rwanda, akaba yaziherewe i Paris mu Bufaransa azishyikirizwa na ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu Jacques Kabale.,Ibyishimo bidasanzwe nibyo byagaragaraga ku maso y’uyu mugore nyuma yuko ahawe ibi byangombwa bimwemerera bidashidikanywaho kuba ari umunyarwandakazi, mu mubare w’abenegihugu b’u Rwanda ubu akaba yiyongereyeho.

Hawa Deme Yagaragaje Ko Akunda URwanda Mu Gikorwa "Rwanda Day"

Ibi bibaye nyuma yuko mu gikorwa cya “Rwanda Day” giherutse kubera mu Bubiligi tariki 10 Kamena 2017, Perezida Kagame yagaragarijwe n’uyu mugore wo muri Mali witwa Hawa Dème, ko uretse Abanyarwanda bamukunda bagakunda n’igihugu cyabo ayoboye, hari n’abanyamahanga benshi bakunda u Rwanda bakanaterwa ishema n’imiyoborere yarwo. Icyo gihe yavuze ko kuva yatangira kumenya iby’u Rwanda no kurukurikirana cyane, amaze kurugeramo inshuro ebyiri kuva muri 2013.

Mu magambo ye perezida Paul Kagame nyuma yo kubazwa n’uyu mugore ku byerekeye ubwenegihugu yagize ati"Icyo kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda, birashoboka, no kubona umugabo w’Umunyarwanda niba utarashaka nabyo birashoboka, Ariko hari uburyo bundi bwinshi bundi bishoboka, si ngombwa kuba warashakanye n’umunyarwanda iteka, hari izindi mpamvu ngirango niwegera abashinzwe ubwo buryo mu Rwanda bazagusobanurira, hari abanyamahanga benshi bamaze kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda".

Hawa Dème yaje mu Rwanda, mu matariki ya 19 kugeza tariki 21 Nyakanga 2017, mu nama mpuzamahanga yahuje abashoramari bakomeye baganiriye n’urubyiruko mu nama ya “Youth Con Hawa Dème icyo gihe yahuye n’ikinyamakuru Ukwezi ubwo yatambagiraga mu mujyi wa Kigali, by’umwuhariko baganirira i Nyamirambo kuri resitora yitwa TAM TAM izwiho ko igira abakiliya benshi bo mu gihugu cya Mali. Icyo gihe yashimangiye ko yishimiye kuba ari mu Rwanda, avuga ko ahora yifuza kongera guhura na Perezida Kagame afata nk’umugabo w’indashyikirwa, utuma ahorana icyizere ko umugabane wa Afurika uzatera imbere bidasanzwe.nect Africa Summit’’.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)