Yvan Buravan umuhanzi wambere w’Umunyarwanda wegukanye igihembo cya Prix Decouverte gitangwa na radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, yaraye ashyikirijwe iki gihembo kumugaragaro i Paris mu Bufaransa anakora igitaramo gisoza ibindi yazengurutsemo umugabane wa Africa.

Ku itariki ya 8 Ugushyingo 2018 nibwo Buravan yatangajwe ko ariwe watsindiye igihembo cya Prix Decouverte 2018, gihabwa umuhanzi ukiri muto ariko ufite impano muri muzika.

Nk’uko bigenda ku muhanzi wese wegukanye iki gihembo, Buravan yazengurutse mu bihugu bitandukanye byo muri Africa bikoresha ururimi rw’igifaransa akora ibitaramo nka kimwe mu bihembo bagenerwa maze bagasoreza ku kindi kibera i Paris mu murwamukuru w’Ubufaransa ari nabwo bashyikirizwa iki gihembo ku mugaragaro.

Mbere yuko Buravan ashyikirizwa iki gihembo, umuyobozi wa Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, Cecile Magie, yavuze ko mu mwaka wa 2018 bishimiye ko iki gihembo gihabwa umuhanzi ukiri muto nka Buravan, bikaba bishimangira intego yabo yo kuvumbura impano nshya.

Yvan Buravan mu ijambo rye rigufi yavuze ko yishimiye kwakira iki gihembo cyamugize umuhanzi mpuzamahanga. Ati “Ndasubira mu Rwanda nabaye umuhanzi mpuzamahanga.”

Nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo, Buravan hamwe n’itsinda ry’abacuranzi bahumerekeje muri ibi bitaramo bahise batangira gutaramira abari aho.

Uwegukanye igihembo cya Prix Découvertes RFI ahembwa ibihumbi $10 akanafashwa gukora ibitaramo mu bihugu bitandukanye bya Afurika bivuga ururimi rw’Igifaransa.

Ibi bitaramo Buravan yabikoze mu bihugu 12. Tariki 20 Gashyantare yahereye muri Mali, asoreza mu mujyi wa Luanda muri Angola tariki 23 Werurwe 2019.


Mbere yo kuririmba, Buravan yabanje kugirana ikiganiro na Televiziyo France 24.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)