Icyegeranyo cy’ibanze ku cyateje impanuka y’indege yo mu bwoko bwa Boeing ya kompayi Ethiopian Airlines yakoze impanuka ku itariki ya 10 y’ukwezi gushize kwa gatatu, kivuga ko abapilote bayo "bakomeje" gukurikiza amabwiriza ateganywa na sosiyete Boeing yakoze iyo ndege.

Dagmawit Moges, minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu wa Ethiopia, yavuze ko nubwo bwose abo bapilote bakurikije ibyo bisabwa "bitabashobocyeye ko bayobora indege ngo babuze izuru ryayo gukomeza kwerekeza hasi".

Iyo ndege yavaga mu murwa mukuru Addis-Abeba wa Ethiopia yerekeza i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, yakoze impanuka imaze iminota itandatu ihagurutse.

Abantu 157 bose bari bayirimo barapfuye.

Yari impanuka ya kabiri y’indege ya Boeing 737 Max ibaye mu gihe cy’amezi atanu.

Mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize wa 2018, indege yo muri ubu bwoko ya kompanyi Lion Air yo muri Indonesia yakoreye impanuka mu nyanja, abantu 189 bose bari bayirimo bahasiga ubuzima.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)