Nyuma y’igihe gito ayishyize hanze amashusho yayo, indirimbo ‘Thank u, Next’ y’umuhanzikazi Ariana Grande yaciye agahigo ko kurebwa n’abantu benshi mu gihe gito, aho mu minota 34 gusa ishyizwe kuri YouTube yari imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni imwe.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018 nibwo Ariana Grande yashyize kuri Youtube amashusho y’iyi ndirimbo, irimo amagambo ashimira abasore bose bakundanye n’ashimangira uburyo asigaye yumva yikunze.

Ubwo iyi nkuru yandikwaga nyuma y’amasaha 16 iyi ndirimbo igiye hanze, yari imaze kurebwa na 39 481 056. Ikozwe mu buryo bw’amajwi yayishyize hanze mu byumweru bitatu bishize, kuva icyo gihe iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe rukorwa na Billboard.

BBC ivuga ko iyi ndirimbo yishimiwe n’abatari bake, kuko uyu munyamerikakazi w’imyaka 25 yifuzaga kwerekana ko nyuma yo guca mu bihe bikomeye ushobora kongera kwiyubaka ukagira imbaraga.


Ni indirimbo yashyize hanze nyuma y’igihe gito avuze ku ihungabana yasigiwe n’igitero cyagabwe mu gitaramo yari yakoreye mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza mu 2017, kikagwamo abafana be 22.

Muri iyi ndirimbo atangira avuga uburyo yibwiraga ko we n’umuhanzi Big Sean bazarambana ariko ntibikunde, akaba iyo yumvise indirimbo yanditse kuri Ricky wari umubyinnyi we aseka cyane.

Anagaruka kandi ku mukinnyi wa filimi Pete Davidson batandukanye mu Ukwakira nyuma y’amezi atanu bemeranyije kurushinga, akanashima umuraperi Malcolm (Mac Miller) uherutse gupfa yiyahuye ; uyu musore bakundanye imyaka isaga ibiri amugereranya n’umumalayika.

Nyuma yo gushyirwa hanze kuri uyu wa Gatanu, mu buryo abantu bashobora guhurira kuri YouTube bareba ikintu kimwe ku isaha imwe, iyi ndirimbo yarebwe n’abantu 829,000. Byanatumye uburyo abantu batanga ibitekerezo kuri uru rubuga butinda gukora, aho bufungukiye basanga hagezeho ibitekerezo 516,000.

Mu mashusho y’indirimo ‘Thank u, Next’, Ariana Grande yagerageje kwisanisha na bamwe bakinnye filimi zakanyujijeho mu myaka isaga 10 ishize zirimo ‘Mean Girls, Legally Blonde, Bring It On na 13 Going on 30’ ndetse yitabaza bamwe mu bagiye bazigaragaramo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)