Inzoka ebyiri z’umukara zinjiye mu nyubako perezida wa Liberia,George Weah akoreramo,zimubuza gukorera akazi kari kamuzinduye muri ibi biro ajya gukorera mu rugo rwe.

Ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Weah, Smith Toby yabwiye BBC ko izi nzoka 2 z’umukara zinjiye mu biro bya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga byegeranye n’ibya perezida, kuwa Gatatu taliki ya 17 Mata 2019.

Smith Toby yabwiye abanyamakuru ko izi nzoka zitishwe ahubwo zahise zinjira mu mwobo, ariyo mpamvu bahisemo guha ikiruhuko abakozi bose bakorera muri iyo nyubako kugira ngo babanze bayiteremo imiti yo kuzica.

Yagize ati : “Turashaka kumenya ko ibi bikururanda byatewe imiti ibyica ntibizongere kugaruka mu nyubako. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yagiye mu biro bya Perezida kugira ngo asabe abakozi gutaha mu rugo bakazagaruka mu kazi kuwa mbere taliki ya 22 Mata 2019.

Ntabwo inzoka zishwe ahubwo hari imyobo zinjiyemo. Perezida azagaruka mu kazi kuwa mbere, inyubako imaze guterwamo imiti ndetse bizwi neza ko nta nzoka yasigaye ari nzima.”

Mu murwa mukuru Monrovia wa Liberia, abapolisi n’abasirikare barongerewe ku rugo rwa Perezida Weah. Hari kandi imodoka nyinshi hafi y’urugo rwe kuko ari ho ari gukorera.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)