Mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda hari gutegurwa amarushwa akomeje kuvugisha benshi yo gushakisha abagore bafite ibibuno binini bazakoreshwa mu kureshya bamukerarugendo muri iki gihugu. Aya marushanwa ari kwitabirwa ku buryo bukomeye kuko amaze kwiyandikishamo abasaga 140.

Iri rushanwa ryiswe ‘Miss Curvy Uganda’ rigiye kuba ku nshuro ya mbere muri iki gihugu, ryateguwe mu murongo wo kwereka Isi ko Uganda ituwe n’abagore b’abanyafurika, ari nayo mpamvu hatekerejwe uburyo bakwifashisha bamenyekanisha ubukerarugendo muri iki gihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye muri ziz mpera z’icyumweru, Anne Mungoma wateguye iri rushanwa, yavuze ko kugeza ubu hamaze kwiyandikisha abagore bagera kuri 140. Yongeraho yatunguwe n’uburyo ryakiriwe, ashimangira ko rizatuma Uganda imenyekana ku rwego rw’Isi yose.

Umugore uzegukana irushanwa Miss Curvy Uganda azagira amahirwe yo guhatana mu irushanwa ry’abagore bafite ibibuno binini muri Afurika (Miss Curvy Africa), azanitabira kandi ahagarariye Uganda mu irushanwa ry’abagore bafite ibibuno binini ku Isi (Miss Curvy World).

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)