Rugamba Jacques wamenyekanye mu muziki nka “Jack B” kuri ubu ari mu munyenga w’urukundo n’umukecuru w’umuzungu, yasimbuje umugorewe Dr Juru Gisele basezeranye kubana akaramata nyuma bagahita batandukana.

Jack B usanzwe aririmba injyana ya R&B na Pop akaba anazwiho kubyina bidasanzwe, amaze iminsi agaraga ahantu hatandukanye yasohokanye n’umukecuru w’umuzungu bahuje urugwiro banyuzamo bakanasomana.

Uyu muhanzi iyo muganiriye bisanzwe akwerurira ko uyu mukecuru ari umwarimu akaba ariwe barigukundana muri iyi minsi, ariko iyo avugana n’itangazamakuru avuga ko ari umujyanama we mushya mu byamuzika.

Uyu mukecuru abaye uwa kabiri Jack B akundanye nawe nyuma yo gutandukana n’umugorewe Dr Juru Gisele banabyaranye. Mu minsi ishize nabwo uyu muhanzi yari ahararanye n’undi mugore witwa Coco waturutse mu Busuwisi, icyo gihe babanaga mu nzu imwe i Nyagasambu.

Muri Kamena 2015 nibwo Jack B wakanyujijeho mu kuririmba anabyina, yasezeranye imbere y’amategeko na Juru Gisele bari baranabyaranye umwana w’imfura. Nyuma y’umwaka urenga aba bombi babana baje gutandukana buri wese akomeza ubuzima bwe.

Uyu muhanzi yari yarateguje abakunzi be ko mu Ukuboza 2018 aribwo agomba kumurika album ye nshya gusa kugeza ubu ntaratangaza impamvu byahindutse n’ikindi gihe azayimurikira. Muri Nyakanga 2018 nibwo aheruka gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Pause’.


Jack B n’umukecuru bari kumwe mu buryohe bw’urukundo.


Jack B na Coco bari bahararanye mu minsi ishize.

Jack B n’umugorewe Juru Gisele n’umwana wabo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)