Jay-Z ubu ni we muhanzi wa mbere w’injyana ya Rap ku isi ugejeje ku butunzi bwa miliyari y’amadolari y’Amerika, nkuko bitangazwa na Forbes.

Iki kinyamakuru cyandika ku by’ubukungu n’imari kivuga ko umutungo we ukomoka ku muziki, ibyo atunze, imideri n’ishoramari, byose ubu bibarirwa agaciro ka miliyari imwe y’amadolari y’Amerika.

Izina rya Jay-Z ryaramamaye cyane ku isi. Forbes ihakana amakuru yavuzwe mbere ko we na Dr Dre baba barageze ku butunzi bwa miliyari mbere.

Jay Z

Jay-Z ubusanzwe witwa Shawn Carter, yavukiye anakurira muri kamwe mu duce tw’abantu baciriritse muri New York.

Yatangiye kwamamara guhera mu mwaka 1996 akora umuzingo we wa mbere w’indirimbo yise "Reasonable Doubt". Uwo yakoze mu mwaka wa 2001 yise "Blue Print" uri mu yakunzwe cyane ku isi kurusha indi yose yakoze.

Forbes igaragaza umutungo w’uyu mugabo w’imyaka 49 y’amavuko mu buryo bukurukira :

- Umuziki akora wacurujwe ku gaciro ka miliyoni 75 z’amadolari

- Umutungo avana mu bucuruzi bw’inzoga za "champagne" za Armand de Brignac na D’Usse cognac wa miliyoni 410 z’amadolari

- Umutungo avana mu migabane ye muri taxi za Uber ugera kuri miliyoni 70 z’amadolari

- Miliyoni 100 z’amadolari ziva muri Tidal itanga serivisi y’imiziki kuri murandasi

- Ibihangano by’ubugeni agurisha bibarirwa agaciro ka miliyoni 50 z’amadolari

- N’imari avana mu bikorwa byo kumurika imideri i New York na Los Angeles

Jay-Z n’umugore we Beyonce bose binjiza agatubutse

Amakuru avuga ko umugore we w’icyamamare, Beyoncé, na we abarirwa agaciro ka miliyoni 335 z’amadolari z’ibyo atunze avana mu muziki no mu bihembo. Bombi bakaba bamaze imyaka bafite umutungo ubarirwa muri miliyari irenga y’amadolari.

Jay-Z yigeze kuririmba ati : "Ntabwo ndi businessman [umucuruzi], njyewe ndi business [ubucuruzi]".

Dr Dre na we ni umuherwe ukora umuziki wa Rap akaba n’umucuruzi, ariko Forbes ivuga ko umutungo we ubarirwa kuri miliyoni 770 z’amadolari.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)