Abantu bagera ku bihumbi 10 nibo bateganyijwe kwitabira iserukiramuco rya Congo International Film Festival kur’uyu wa Gatanu taliki ya 05 Nyakanga 2019 mu mujyi wa Goma muri Kivu y’amajyaruguru.

N’iserukiramuco ryiswe kwa "Kwa Ukweli" ryateguwe na Yole Africa na Alkebu Film rirahuriramo abahanga muri sinema muri DR Congo ndetse n’abanyamahanga biganjemo abo mu bihugu by’ibiyaga bigali.

Mu banyamahanga bari bwitabire iri serukiramuco rya Sinema , umunyarwanda Joél Karekezi ukomeje kugenda yigaragaza mu ruhando rwa Sinema ku rwego rw’isi n’Afurika muri rusange n’umwe mubategerejwe cyane kuko filime ye "Mercy of the Jungle" iri muzatoranyijwe ziri bwerekanwe mw’ifungurwa ryiri serukiramuco.


Mercy of The Jungle iri muri Congo International Film Festival

Petna Ndaliko watangije CIFF aganira n’itangazamakuru yavuze ko intego ya CIFF ar’ukwerekana umuco wa Congo nk’ubutunzi bw’iki Gihugu ndetse no kurushaho guharanira amahoro bamagana intambara n’ubundi bugizi bwa nabi bukunda kugaragara muri DR Congo no kungurana ibitecyerezo ku cyakorwa ngo bashyire hamwe

"Igihugu tubamo gihe buri muntu gutecyereza uko ashaka, buri wese afite uko atecyereza iterambere rya Congo niyo mpamvu turi hamwe ngo turwanye ibyadutandukanya, twubake amahoro tubinyujije muri Sinema, tuganira tunige byinshi mu kurwanya amacakubiri" Petna Ndaliko Katondolo

Katondolo yasabye abatuye umujyi wa Goma nabo mu bihugu bituranyi kuza kwifatanya nabo gushyigikira amahoro binyuze muri Sinema n’izindi gahunda zitandukanye.

Twabibutsa ko iri serukiramuco rya Congo International Film Festival rigiye kuba ku nshuro ya 14.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)