Kevin De Bruyne ukina hagati mu ikipe ya Manchester United nyuma yo gutandukana na kompanyi yitwa J&S International Football Management yari isanzwe ireberera inyungu ze, ubu yerekeje muri Rock Nation y’umuhanzi Jay-Z aba ariyo ahereza izi nshingano.

Mu butumwa Kevin De Bruyne yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram buherekeje ifoto ye n’umugore we, yashimangiye ko amaze kuba umwe mu bagiye kujya barebererwa inyungu na Roc Nation Sports.

Yagize ati “Nshimishijwe no kubamenyesha ko namaze kujya mu muryango wa Roc Nation Sports. Ntewe amatsiko n’ikigiye gukurikiraho.”

De Bruyne w’imyaka 27 y’amavuko, abaye uwa gatatu mu bakina umupira w’amaguru ugiye kujya akorana n’iyi kompanyi ya Jay-Z nyuma ya Romelu Rukaku bakinana mu Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi, Eric Bailly wa Manchester United na Jérôme Boateng myugariro wa Bayern Munich ari nawe watangiranye n’iyi kompanyi.

Roc Nation Sports ya Jay-Z yavuye ku gitekerezo cya Roc Nation yari isanzwe ivumbura impano ikanareberera inyungu z’abahanzi batandukanye, iza kwaguka igera no mu mikino.

Mu bandi bakinnyi b’imikino itandukanye bakorana na Roc Nation Sports harimo Kevin Durant ukina Basketball akaba inkingi ya mwamba muri Golden State Warriors, Miguel Ángel Cotto Vázquez wubatse amateka mu mukino w’iteramakofe n’abandi.


Ifoto De Bruyne ari kumwe n’umugore we niyo yabanjirije ubutumwa yanditse kuri Instagram.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(4)