Mu busabe bwa Leta y’UBurundi komisiyo y’umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu yasabwe guhagarika imirimo yayo muri iki gihugu ndetse igafunga imiryango burundu bigakorwa mu gihe kitarenze amezi abiri.

Ibi bije nyuma yo gushinjwa uruhare muri Raporo ya loni yavugaga ku ihohoterwa rikabije ku kiremwamuntu na leta y’UBurundi mu mwaka wa 2016 iyi komisiyo ikaza guhita ihagarikwa by’agateganyo,nyuma taliki ya 5,ukuboza nibwo Leta y’UBurundi yandikiye umuhuzabikorwa wa Loni ibujumbura imusaba kumenyesha abamukuriye i Geneve gufunga ibiro by’iyi komisiyo.

Kuri ubu amakuru dukesha jeune Afrique nuko iyi komisiyo n’abakozi bayo bahawe amezi abiri gusa kuba batakibarizwa ku butaka bw’UBurundi kuko ngo nta n’impamvu babona iyi komisiyo yakomeza kuba kuri ubu butaka nkuko byatangajwe na Prosper Ntahorwamiye,Umuvugizi wa Guverinoma y’UBurundi,ku ruhande rwa Loni ngo basanga Leta y’UBurundi isa naho iri gushyira ku ruhande umuntu wese usa n’utumva ibintu nkabwo,ibi bigashingirwa kukuba UBurundi buherutse kwanga kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Africa y’Iburasirazuba yari igamije gukemura ibibazo biri hagati y’abarundi.

Tubibutse ko no mu mwaka wa 2016 Leta y’UBurundi yaje kwivana mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha kuko hari hatangijwe iperereza ku bwicanyi bwibasiye inyokomuntu bwavugwaga muri iki gihugu kuva mu mwaka wa 2015

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)