Umuhanzi Joseph Mayanja [Jose Chameleon] wo mugihugu cya Uganda kumunsi wahariwe abakundana (Valentine’s Day) yaguriye umugore we inzu y’akataraboneka muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Daniella Mayanja yashakanye na Jose Chameleon mu mwaka 2008 kuri ubu bafitanye abana batanu.

Jose Chameleon yaguriye umugore we inzu muri Amerika

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda gitangaza ko iyi nzu Chameleone yayiguriye umugore we, mu gihe hashize iminsi mike we, umugore we n’abana bagiye muri Amerika, aho bose biga muri iki gihugu.

Iyi nzu ngo Chameleone yayiguze ibihumbi 250 by’amadolari ya Amerika ($250,000) i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Umunsi ubanziriza uwa Saint Valentin, ngo nibwo Daniella n’abana be basuye iyi nzu yabo nshya, banayifotorezaho.

Jose Chameleone na Daniella bafitanye abana batanu aribo Abba Marcus Mayanja, Alfa Joseph Mayanja, Amma Christian Mayanja, Alba Shyne Mayanja na Xara Amani Mayanja.

Chameleon n’umuryango we

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)