Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 mata 2019 umunyeshuri witwa Sydney Monfries w’imyaka 22 ukomoka mu birwa bya Oregon waniteguraga ibirori byo kwambikwa ikanzu yo gusoza amashuri ye muri kaminuza ya Fordham muri leta zunze ubumwe z’America mu byumweru bike yitabye Imana nyuma yo gushaka kwifotoreza ku muturirwa muremure mu mujyi wa New York.

Sydney Monfries Witabye Imana Ahanutse ku muturirwa w’imigereko 40.

Uyu mukobwa yasabye zimwe mu nshuti ze za hafi ko bajyana gufata amwe mu mafoto y’urwibutso yo gushyira ku rubuga rwa Instagram ndetse n’inshusho nyayo y’umujyi wa New York ku muturirwa muremure mbere yo gusoza amasomo yabo mu kwezi kwa gatanu, gusa ibi ntabwo byaje kumworohera kuko nyuma yaje kwisanga muri koma kwa muganga nyuma yo guhanuka mu idirishya ryo hejuru ry’iyi nyubako mu burebure bungana n’imigereko 4040fls igize iyi nyubako akagwa hasi.

Sydney Monfries Witabye Imana Ahanutse ku muturirwa w’imigereko 40.
Ishusho nyayo y’umujyi wa New York nayo iri mu byari birangaje imbere uyu nyakwigendera.

Amakuru dukesha The Mirror ikinyamakuru cyandikirwa mu bwongereza avuga ko police ya New York yageze ahabereye iyi mpanuka nyuma y’iminota mike uyu mukobwa ahanutse ndetse igasanga aryamye hasi afite n’igikomere kinini ku mutwe ,Sydney wahise agezwa ku bitaro bya Barnabas asigaje umwuka ubarirwa ku mashyi yaje guhita ashiramo umwuka mu ma saha make agejejwe ku ivuriro.

Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bwahise butangaza ko bugikora iperereza ryimbitse ku buryo aba banyeshuri baba bagiye kuri iyi nyubako ndende yahitanye ubuzima bw’umwe muri bo, nyuma yo gushyira hanze ibaruwa yihanganisha umuryango w’uyu munyeshuri ndetse n’inshuti ze .

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)