Igikomangoma cy’Ubwongereza Henry Harry n’umugorewe Rachel Meghan Markle bibarutse umwana w’imfura w’umuhungu kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Gicurasi 2019.

Ibiro bishinzwe gutangaza amakuru y’i bwami mu butumwa banyujije ku rubuga rwa Instagram, bavuze ko bibarutse umwana w’umuhungu kandi kugeza ubu we na nyina bameze neza nta kibazo.

Bakomeje bashimira rubanda bari bategerezanyije amatsiko menshi kandi batahwemye kubashyigikira muri ibi bihe byihariye by’ubuzima bwabo.

Harry yabwiye itangazamakuru ko izina ry’umwana batarihitamo gusa ngo nyuma y’iminsi ibiri rizaba ryamenyekanye.

Igikomangoma Henry Harry na Meghan Markle barushinze ku wa 19 Gicurasi 2018, ibirori byabo byabereye mu Mujyi wa Windsor bihuruza abantu barenga ibihumbi 100 baturutse mu bice byose by’Isi.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)